Itangazo rigenewe abanyamakuru rijyanye no kwakira Abimukira
Ku wa 16 Ugushyingo 2026
U Rwanda n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biri mu biganiro bihuriweho byo kureba niba mu Rwanda hashobora gushyirwaho ikigo cyakira abimukira batagifite uburenganzira bwo kuba i Burayi, hashingiwe ku bufatanye buhuriweho ndetse hitawe ku nyungu z’impande zombi.
U Rwanda na za Guverinoma za Autriche, Danimarike, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi bahuriye hamwe mu biganiro bigamije kureba uburyo mu Rwanda hashobora gushyirwaho ikigo cy’ icyitegererezo cyakira abimukira bagarurwa bava mu bihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.
Gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo cyangwa mu bindi bihugu bemerewe guturamo ni imwe mu mpamvu nyamukuru ifasha muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’ abimukira. Bigomba gukorwa neza ku buryo bwizewe. Icyakora, umubare munini w’abimukira bari mu bihugu by’Ubumwe bw’u Burayi mu buryo butemewe n’amategeko ntibakomoka ku butaka bwabyo, nubwo baba barafatiwe ibyemezo byo kubasubiza mu bihugu bakomokamo cyangwa kubirukana ku butaka bwabyo.
Ikigo cy’Icyitegererezo cyakira Abimukira batemerewe gutura muri ibyo bihugu, gishobora gufasha gukemura iki kibazo no gusenya inzira y’ubucuruzi bw’abantu, babafatirana mu ntege nke zabo, bakabashora mu ngendo ziteje akaga bagamije kugera mu bihugu biri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bakaba bashobora no kuhahasiga ubuzima.
Ikigo cy’Icyitegererezo cyakira Abimukira bagarurwa kiri kuganirwaho, kigomba kuba cyubahirije amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga, harimo n’arengera uburenganzira bwa muntu.
Iki kigo kizakoreshwa gusa mu kwakira Abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe muri ibi bihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi bafatiwe icyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa cyo gusubizwa mu gihugu bakomokamo cyangwa cyo kuvanwa muri icyo gihugu. Ibi bivuze ko abo bimukira atari abantu bakeneye uburinzi mpuzamahanga, kandi ko nta yindi mpamvu n’imwe ibemerera gukomeza kuba muri ibyo bihugu bitanu.
Iki kigo cy’icyitegererezo kizaha andi mahirwe abantu batemerewe gukomeza gutura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Bazahabwa amahirwe yo kwinjira no kubaho mu muryango nyarwanda. Bazanagira amahitamo yo kuva mu Rwanda ku bushake, bagasubira mu bihugu bakomokamo cyangwa bakajya mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose ku buryo bukurikije amategeko. Igihe baba bemerewe n’amategeko gutura cyangwa kuba muri icyo gihugu, bazafashwa n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’u Rwanda, haba mu kubafasha kwinjira no kuba mu muryango w’icyo gihugu, cyangwa mu kubafasha gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake.
Iki kigo cy’icyitegererezo kizashingira ku bufatanye bungana kandi bugirira inyungu impande zombi hagati y’u Rwanda n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ubu bufatanye ntibuzagarukira gusa ku bibazo by’abimukira, ahubwo buzanareba n’izindi nzego zifitiye inyungu impande zombi. Impande zombi zizakomeza gutera intambwe zifatanyije, mu buryo bugenda buhoro buhoro, zifata ingamba z’ubushishozi n’ubwitonzi bukenewe, ariko zifite intego zisobanutse kandi zihamye. Bityo, ikigamijwe ni uko hazagerwa ku masezerano yo gushyiraho ikigo cyakira abimukira bagarurwa, ndetse n'uburyo abimukira ba mbere bazatangira kwimurirwa mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2027.
U Rwanda rwamaze kugaragaza ko ari umufatanyabikorwa wizewe kandi urangwa n’ubushishozi mu gushakira ibisubizo ibibazo by’isi bijyanye n’abimukira n’abaturage bavanwa mu byabo ku ngufu.
Byongeye kandi, u Rwanda rwemeje kandi rwiyemeje kubahiriza amasezerano mpuzamahanga menshi, harimo n’amasezerano y’ingenzi y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bw’impunzi, kurengera abakozi b’abimukira, gukumira iyicarubozo no kurengera abana.
Impande zose zibifitemo uruhare zirimo gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bireba.
Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iri muri ibi biganiro nk’indorerezi, yagize uruhare mu biganiro byerekeye uburyo ingingo z’amasezerano abigenga zashyirwa mu bikorwa, hubahirizwa amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) ritanga ubufasha mu bijyanye n’ubumenyi n’ubuhanga bya tekiniki ku bijyanye n’imikorere y’ikigo cyakira abimukira bagarurwa. Iryo shami kandi ryiteguye, bisabwe na Guverinoma y’igihugu kibakira, gutanga ubufasha no kwita ku bimukira, hubahirizwa ingamba n’ingwate zikenewe zo kubarengera.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ririmo kugirana ibiganiro byubaka n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’u Rwanda, hagamijwe kurinda imikorere n’ubusugire bwa gahunda zo gutanga ubuhungiro, no gukomeza kurengera ku rwego mpuzamahanga abantu babikeneye muri ibyo bihugu bitanu.
UNHCR itanga inama, mu rwego rw’inshingano zayo zo gufasha impande zombi kugera ku bwumvikane, ku bijyanye no kureba niba imikorere y’ikigo cyakira abimukira bagarurwa yubahiriza amahame y’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, twizeye ko dushobora gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo cyakira abimukira bagarurwa, cyubahiriza agaciro n’icyubahiro bya muntu kandi gishingiye ku murongo ukomeye kandi usobanutse w’amategeko.
U Rwanda ni igihugu cyakira neza impunzi n’abimukira, kandi rwiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa barwo b’i Burayi kugira ngo abimukira bahabwe igisubizo kirengera umutekano wabo, cyemewe n’amategeko kandi cyubahiriza agaciro n’uburenganzira bya muntu. Muri icyo gihe kandi, tuzaba tugira uruhare mu gukosora ubusumbane buri ku rwego rw’isi mu mahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu, kuko ari imwe mu mpamvu zikomeye zitera abantu kwimuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, harimo n’Abanyafurika.
Turizera ko ubu bufatanye amaherezo buzafasha kurokora ubuzima bw’abantu, binyuze mu gufasha guhagarika ibikorwa by’abacuruza abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bungukira mu gushora abimukira mu ngendo zigoye cyane kandi zishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi zikorwa mu bihe byo kwiheba.
Vincent Biruta
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu.
Topics