IGIHE MBONEZAMATEKA: UBUBILIGI MU RWANDA

  1. U Rwanda ntirwigeze rugira ubwicanyi hagati y’abaturage barwo mbere y’ubukoloni bw’Abadage, bwakurikiwe n’ubw’ Ababiligi. Nyuma y’Inama ya Berlin yabaye kuva mu Ugushyingo 1884 kugeza muri Gashyantare 1885, hashyizweho Amasezerano rusange y’igabana ry’Afurika hagati y’ibihugu by’iburengerazuba. U Rwanda rwagenewe kuba mu gace kagenzurwaga n’u Budage. Nyuma yaho, u Budage, u Bwongereza, n’Ububiligi bemeranyije kugabanya imipaka y’u Rwanda, bagena ko ibice byarwo byomekwa kuri Congo Mbirigi no ku Buganda.

  2. Mu mwaka wa1924, ndetse no muri 1946, Umuryango w’Ibihugu (SDN) n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) wemeje ko Ububiligi bushinzwe kuyobora u Rwanda nk’ indagizo, buhabwa inshingano zo kuzamura iterambere rya politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kubahiriza uburenganzira bwa bose nta vangura iryo ari ryo ryose, no kubaha ubushobozi bwo kwiyoborera inzego, cyangwa kubaha ubwigenge. Ariko siko byagenze mu Rwanda, Ububiligi bwahise bushyiraho politiki ishingiye ku macakubiri, binyuranye n’izi ngingo z’amategeko.

  3. Mu mwaka wa 1916, Ububiligi bwatsinze u Budage ku rugamba rwo kwigarurira u Rwanda. Guhera muri 1917, Ububiligi bwatangiye impinduka zikomeye mu miyoborere y’umwimerere y’u Rwanda. Bwazanye amategeko akaze y’akazi harimo ibihano bikarishye (ikiboko, iyicarubozo, …), gushyira Abanyarwanda  mu byiciro by’amoko, gukura ku buyobozi abatware b’Abahutu n’Abatwa, gutanga indangamuntu zanditsemo ubwoko, gukura ku Ngoma Umwami Musinga agacirwa muri Kongo Mbirigi aho yatangiye, (umugogo we nturaboneka kugeza ubu), kwimika umuhungu we Rudahigwa, no kumwica bamuroze muri Nyakanga 1959 nyuma y’uko yari atangiye gusaba ubwigenge bw’u Rwanda. Ububiligi bwashinze kandi ishyaka rishingiye ku ivangura, PARMEHUTU, ndetse burarishyigikira kugira ngo rize ku butegetsi, binyuze mu bwicanyi bwateguwe bwibasiye Abatutsi kuva ku itariki ya 2 Ugushyingo 1959. Mu gukomeza gushyigikira iryo shyaka, Ububiligi bwohereje Colonel Guy Logiest i Rwanda bamuha ububasha bwose bwo kuyobora igihugu.

  4. Ububiligi bumaze kwemeza ko PARMEHUTU ifite ubutegetsi budahangarwa, bwahaye u Rwanda ubwigenge muri Nyakanga 1962, ariko ntibyigeze bizana amahoro n’umutekano. Igihugu cyari kimaze imyaka ine (1959-1962) mu bwicanyi butigeze buhanwa harimo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 2,000 muri Byumba muri Werurwe 1962. Mu Ukuboza 1963, Ububiligi bwagize uruhare  mu itegurwa rya Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi. Abadipolomate, Abamisiyoneri, Abakozi b’Ubutwererane Mpuzamahanga, itangazamakuru ry’Abafaransa, Ababiligi n’Abongereza, ndetse na Vatikani, bise ububwicanyi jenoside:

    • “Real Genocide in Rwanda” (Tribune de Lausanne, February 12, 1964)

    • “Are We Complicit in Genocide?” (Pourquoi Pas, February 7, 1964)

    • “‘Genocide’ Charge in Rwanda – U.N. Plans to Assist Refugees” (The Times, February 3, 1964)

    • “Rwanda Policy of Genocide Alleged” (The Times, February 16, 1964)

    • “Batutsi: Are They Victims of Genocide?” (The Washington Post, Times Herald, February 16, 1964), etc.

  5. Ku itariki ya 7 Gashyantare 1964, Leta y’Ububiligi yemeye ko habaye "kurimbura Abatutsi" ndetse igaragaza impungenge ko abasirikare bayo bari muri Rwanda bashoboraga gukurikiranwa ku ruhare bagize muri iyo jenoside. Igisirikare cya Leta y’u Rwanda, cyari kigizwe n’Abahutu gusa, cyashyizweho n’Ububiligi ari nacyo cyakoraga ubwo bwicanyi bw’Abatutsi, kikaba cyarayoborwaga n’abasirikare b’Ababiligi nabo bari bayobowe na Major Turpin. Mu mwaka wa 1973, nyuma y’uko Juvénal Habyarimana afashe ubutegetsi, Ububiligi bwakomeje ubufatanye na guverinoma ye bwirengagije ukuntu Leta ya Habyarimana itari yitaye ku burenganzira bwa muntu bwarushijeho guhonyorwa, cyane cyane ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zahatiwe kuguma hanze y’igihugu cyazo.

  6. Mu kwezi kw’Ukwakira 1990, Ububiligi bwohereje umutwe w’abasirikare 500 gufasha ubutegetsi bw’ u Rwanda, hamwe n’Ubufaransa na Zaire. Mu 1993, nyuma yo gusinywa kw’Amasezerano y’amahoro ya Arusha, Ububiligi bwohereje abasirikare 450 muri MINUAR (UNAMIR). Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 1994, inzego z’ubutasi z’Ububiligi zari muri MINUAR ndetse na Ambasade y’Ububiligi i Kigali bari bafite amakuru y’ingenzi yerekeye itegurwa rya jenoside. N’ubwo ibihe byari bimeze gutyo, amashyaka ya politiki y’Ububiligi yakomeje kugaragaza ko  ashyigikiye MRND hagati ya 1990 na 1994, ndetse nyuma ya jenoside, uko gushyigikira MRND kwakomereje mu nkambi z’impunzi muri Zaire no mu Bubiligi.

  7. Ku itariki ya 7 Mata 1994, Ububiligi bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, bikaba byaraciye intege MINUAR. Kuri iyo tariki, bwatangije ubukangurambaga bukomeye bwo gusaba ko MINUAR iseswa, (nk’uko bukomeje kubigenza na n’ ubu mu 2025), bugamije ko yose ivanwa mu Rwanda. Ku itariki ya 11 Mata, abasirikare b’Ababiligi basize impunzi zirenga 2,000 muri ETO Kicukiro, aho zahise zirimburwa n’Interahamwe n’igisirikare cya Leta. Ku gitutu cy’Ububiligi, ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k’Umutekano ka ONU kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa, hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.

  8. Mu mwaka wa 1997, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi yemeye uruhare rw’Ububiligi mu gutererana abaturage bari mu kaga. Ku itariki ya 7 Mata 2000, Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi Guy Verhofstadt yasabye imbabazi ku mugaragaro, mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi wabereye i Kigali.U Rwanda rwizeye ubwo bushake bw’Ububiligi, rugirana nabwo ubufatanye n’ ubutwererane  mu nzego zitandukanye, n’ ubwo rwakomeje gukurikiranira hafi imikoranire y’Ububiligi n’ ubutegetsi  bwatsinzwe.

  9. Icyemezo 2150 (2014) cyemejwe n’Akanama k’Umutekano ka ONU ku itariki ya 16 Mata 2014 gisaba ibihugu bigize ONU “kwigira ku masomo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994”; “gukomeza kwamagana ipfobya n’ihakana ry’iyo jenoside”; “gusaba ibihugu gushyira muri gahunda z’uburezi,  imyigishirize y’amateka ya jenoside ku rubyiruko, kugira ngo bitazongera kubaho ukundi. Iki cyemezo cyanasabye ibihugu gukurikirana, gufata, kuburanisha cyangwa kohereza mu butabera,nk’ uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga, abagize uruhare muri Jenoside, harimo n’abayobozi ba FDLR, bari ku butaka bw’ ibyo bihugu.

  10. Ububiligi ntibwubahiriza iri teka. Ubu ni cyo gihugu cy’i Burayi kiri ku isonga mu gutera inkunga imiryango ihakana jenoside, binyuze mu ngengo y’imari ya Leta. N’ubwo bwaburanishije bamwe mu bakekwaho jenoside, bukomeje politiki idakwiye yo kwanga u Rwanda, bugaragaza uruhande rweruye ku nyungu za Leta ya DRC, no kwirengagiza umugambi wa jenoside wa FDLR, umutwe w’iterabwoba uhungabanya amahoro n’umutekano by’u Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Topics


Rwanda and the Apostille Convention

Rwanda acceded to the 1961 Hague Convention Abolishing the Requirement of Legalisation for Foreign Public Documents (Apostille Convention) on 6…
Read more →
  News

Rwanda and Uganda Sign Four MoUs at 12th Joint Permanent Commission

Kampala, 22 April 2026 – Rwanda and Uganda signed four Memoranda of Understanding (MoUs) aimed at further strengthening bilateral cooperation, during…
Read more →
  News

Minister Nduhungirehe Joins UN Rwanda for Kwibuka 32

Kigali, 22 April 2026 – Rwanda's Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Olivier J.P. Nduhungirehe, joined the United Nations…
Read more →
  News

Rwanda and Uzbekistan establish diplomatic relations

Antalya, 18 April 2026 – Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Olivier J.P. Nduhungirehe, and Bakhtiyor Saidov, Minister…
Read more →
  News

Rwanda and Tunisia commit to further strengthening cooperation

Tunis, 15 April 2026 – Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Olivier J.P. Nduhungirehe, held a bilateral meeting with…
Read more →
  News

Minister Nduhungirehe visits Tunisia

Tunis, 15 April 2026 - During his visit to Tunisia, Minister Olivier J.P. Nduhungirehe was received in audience by His Excellency Kaïs Saïed,…
Read more →
  News

Rwanda and Chad Establish Joint Cooperation Commission

N’Djamena, 8 April 2028 - Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Olivier J.P. Nduhungirehe, and his counterpart,…
Read more →
  News

MINISTER NDUHUNGIREHE VISITS CHAD

Wednesday, 8th April 2026 - On a visit to Chad, Minister Olivier J.P. Nduhungirehe, Special Envoy of H.E. President Paul Kagame, was received in…
Read more →

International Conference | Learning from the Past, Shaping the Future: Remembrance, Reconciliation and Reintegration - the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda - Opening remarks by Minister Nduhungirehe

Vienna, 23 March 2026 Let me begin by thanking the Austrian Service Abroad Association, the Kigali Genocide Memorial, the Aegis Trust Foundation…
Read more →
-->