U Rwanda rwahagaritse umubano wa dipolomasi n’igihugu cy’u Bubiligi

Kigali, 17 Werurwe 2025

Leta y’u Rwanda yamaze kumenyesha Leta y’u Bubiligi icyemezo yafashe cyo guhagarika umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, kigatangira gukurikizwa ako kanya. Iki cyemezo gifashwe nyuma yo gusuzuma byimbitse impamvu zitandukanye, zose zishingiye ku myitwarire igayitse igaragaza ko u Bubiligi bukomeza kwitwara nka mpatsibihugu

U Bubiligi bwakomeje kugirira nabi u Rwanda, kuva kera, ndetse no mu gihe cy’intambara ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), aho bufite uruhare ruremereye rukomoka ku mateka mabi y’icyo gihugu, by’umwihariko binyujijwe mu bikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.

Kugeza ubu, u Bubiligi bwafashe uruhande rugaragara muri iki kibazo cy’akarere, bukaba bukomeje gukora ibishoboka byose mu guha isura mbi u Rwanda mu nzego zitandukanye, bukoresheje ibinyoma n’uburiganya mu mugambi wo kwangiza isura y’u Rwanda, hagamijwe kuruhungabanya no guteza umutekano muke mu karere.

Uretse uruhare  rw’amateka u Bubiligi bwagize mu kubiba amacakubiri ashingiye ku moko, bikarinda bigera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bubiligi kandi bwakomeje no guha rugari abantu bakwirakwiza ihakana n’ipfobya rya jenoside, ndetse n’inyigisho zishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Icyemezo cyafashwe uyu munsi kigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kurengera inyungu zarwo, icyubahiro cy’Abanyarwanda, no gukomeza kurengera amahame y’ubusugire bw’igihugu, amahoro n’icyubahiro cy’ibihugu byigenga.

Abadipolomate bose b’u Bubiligi bari mu Rwanda basabwe gusohoka mu gihugu bitarenze amasaha 48. Hashingiwe ku Masezerano y’i Viyene, u Rwanda ruzakomeza kurinda inyubako, imitungo n’inyandiko by’ambasade y’u Bubiligi i Kigali.

 

UMUSOZO.

Topics


  News

Rwanda and Armenia sign Agreement on mutual visa exemption

New York, 25 September 2026 - On the margins of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
  News

Rwanda Assumes G77 Chairmanship for 2027

New York, 25 September 2026 - Minister Olivier J.P. Nduhungirehe attended the 50th G77 Annual Meeting of Ministers for Foreign Affairs, held under the…
Read more →
  News

Rwanda and Uruguay Sign General Cooperation Agreement

New York, 25 September 2026 - On the sidelines of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Rwanda’s Minister of Foreign…
Read more →
  News

Rwanda and Nepal Sign General Cooperation Agreement

New York, 25 September 2026 - On the sidelines of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Rwanda’s Minister of Foreign…
Read more →
  News

Minister Nduhungirehe attends Landlocked Developing Countries Annual Ministerial Meeting

New York, 24 September 2026 - On the margins of the 81st Session of the United Nations General Assembly (#UNGA81), Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
  News

Minister Nduhungirehe attends 19th Ministerial Meeting of Global Governance Group

New York, 23 September 2026 - Minister Olivier J.P. Nduhungirehe participated in the 19th Ministerial Meeting of the Global Governance Group (3G)…
Read more →
  News

Rwanda and Ukraine Sign Agreement on Mutual Visa Exemption

New York, 23 September 2026 - On the margins of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
  News

Rwanda and Cyprus sign Air Services Agreement

New York, 22 September 2026 — On the sidelines of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
  News

Rwanda and Togo sign three agreements to strengthen bilateral cooperation

New York, 22 September 2026 — On the sidelines of the 81st Session of the United Nations General Assembly, Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
-->