U RWANDA RWAMAGANYE IBIREGO BY’INAMA YA SADC KU NGABO Z’U RWANDA (RDF)

Kigali, ku wa 2 Gashyantare 2025 - U Rwanda rwamaganiye kure ibirego bishinja Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defense Force) nk’uko bigaragara mu itangazo ry’inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki ya 31 Mutarama 2025. RDF irinda imbibi z’u Rwanda kugira ngo hatagira icyahungabanya abaturage, ntihohotera abaturage.

SADC yohereje umutwe w’ingabo, SAMIDRC, wafashije ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kurwanya abaturage bayo, M23 n’abandi baturage ba Kongo, abenshi muri bo ubu bahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere. Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ntiratezuka ku mugambi wayo wo gutera u Rwanda no gukuraho Guverinoma iriho, nk’uko Perezida Tshisekedi adahwema kubisubiramo mu mbwirwaruhame ze zitandukanye.

Birashimangira ko SAMIDRC n’abandi bafatanyije barimo Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro b’abanyaburayi ari bo pfundo ry’iki kibazo mu gihe kuba muri RDC kwabo ari ikibazo kiyongera mu bindi byinshi bihasanzwe. 

Igitekerezo kivuga ko ingabo za SADC zaje ku busabe bwa Leta ya Kongo mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, nta shingiro gifite, kuko izo ngabo zirwanya abenegihugu, zikanashora intambara ku Rwanda.

Amakuru ku byagaragaye i Goma, n’ibimenyetso byerekana uko ibitero byateguwe, birashimangira ko byateguriwe hamwe n’ingabo z’amahanga zirwanira mu Burasirazuba bwa Kongo, harimo na FDLR, agaragaza ko intego y’urugamba itagarukiraga ku kurwanya M23 gusa, ahubwo harimo no gutera u Rwanda.

U Rwanda rwakomeje guharanira ko ibyo bibazo by'intambara byakemurwa mu nzira y’ibiganiro. U Rwanda kandi rwakiranye yombi igitekerezo cy'uko habaho inama ihuriweho y’Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba na SADC.

Umusozo

Topics


  News

Rwanda and Armenia sign Agreement on mutual visa exemption

New York, 25 September 2026 - On the margins of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
  News

Rwanda Assumes G77 Chairmanship for 2027

New York, 25 September 2026 - Minister Olivier J.P. Nduhungirehe attended the 50th G77 Annual Meeting of Ministers for Foreign Affairs, held under the…
Read more →
  News

Rwanda and Uruguay Sign General Cooperation Agreement

New York, 25 September 2026 - On the sidelines of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Rwanda’s Minister of Foreign…
Read more →
  News

Rwanda and Nepal Sign General Cooperation Agreement

New York, 25 September 2026 - On the sidelines of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Rwanda’s Minister of Foreign…
Read more →
  News

Minister Nduhungirehe attends Landlocked Developing Countries Annual Ministerial Meeting

New York, 24 September 2026 - On the margins of the 81st Session of the United Nations General Assembly (#UNGA81), Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
  News

Minister Nduhungirehe attends 19th Ministerial Meeting of Global Governance Group

New York, 23 September 2026 - Minister Olivier J.P. Nduhungirehe participated in the 19th Ministerial Meeting of the Global Governance Group (3G)…
Read more →
  News

Rwanda and Ukraine Sign Agreement on Mutual Visa Exemption

New York, 23 September 2026 - On the margins of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
  News

Rwanda and Cyprus sign Air Services Agreement

New York, 22 September 2026 — On the sidelines of the 81st Session of the United Nations General Assembly (UNGA81), Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
  News

Rwanda and Togo sign three agreements to strengthen bilateral cooperation

New York, 22 September 2026 — On the sidelines of the 81st Session of the United Nations General Assembly, Minister of Foreign Affairs and…
Read more →
-->